📢 Next IJAMBO Summit is coming soon!
Register Now
Ubuzima August 1, 2025 ¡ 5 min read

Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza

Musengimana Theogene

Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza
personal improvement
Uyu mukobwa winjiye ku rutonde rw’abakora sinema mu Rwanda, agiye kuzuza umwaka atangiye uyu mwuga. Icyakora nubwo ubu ari wo mwuga ahanze amaso, iyo muganira, Iradukunda akubwira ko atigeze akora sinema yateguye ko ari yo azagira akazi. Avuga ko yafunguye shene ya YouTube yifuza kwigisha abakobwa uko barushaho gutera neza, nyuma inshuti ze zikamwumvisha ko yanakora sinema. Ati “Ibya sinema bijya gutangira, ntabwo nafunguye shene mvuga ko ari byo ngiyemo, nta n’ubwo ari ibintu najyaga ntekereza. Nabyinjiyemo nshaka kujya nigisha abantu uko batera neza,cyera hari ukuntu nari nteye neza abantu bagakunda kumbaza uko mbigenza, mfungura shene ya YouTube ngo njye mbasubiriza rimwe kuko buri umwe ntari kubona uko mbasobanurira.” Nyuma yo gutangira akora ibiganiro byigisha abantu ibanga ryo gutera neza by’umwihariko kwita ku mirire yabo ndetse n’ubwoko bwa siporo zabafasha, inshuti ze zavumbuye ko yabasha ibyo gukina filime. Ati “Nyuma y’iminsi ntangiye gukora ibiganiro, inshuti zanjye zambwiye ko mfite ukuntu ntagira isoni ko ndamutse nkinnye filime nabibasha.” Nguko uko uyu mukobwa yisanze muri sinema akora filime zirimo Inzira y’agahinda, Sinaruhara urukundo rwa mbere n’izindi nyinshi. Nubwo ariko yihebeye sinema, Iradukunda Joxy wari warize ubwarimu, ari kurangiza muri Mount Kenya University ibijyanye na ‘Counseling’. Icyakora uyu mukobwa ahamya ko yagiye kwiga ibya ‘Counseling’ nyuma yo gutangira kwiga ibyo guteka muri UTB icyakora iwabo babimukuramo atabirangije. Ni umukobwa uhamya ko uretse kuba yarabaye umwarimu mu mashuri y’incuke, yanabaye umushabitsi kuko yacuruje akabari kaje gufunga mu gihe cya Covid-19 yimukira mu bworozi bw’inkoko yaje kuvamo nyuma y’uko zipfuye.

I am full stack developer

Izindi nkuru

ITABI NK’UMUTI
Ubuzima Aug 1, 2025

ITABI NK’UMUTI

Soma birambuye →
title
Ubuzima Aug 1, 2025

title

Soma birambuye →

Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere utanga igitekerezo!